vendredi 5 septembre 2008

FRANCE Vs RWANDA



Génocide rwandais: le rapport sur le rôle de la France remis à Paul Kagamé
16 nov. 2007

KIGALI (AFP) — La Commission rwandaise chargée d'enquêter sur le rôle de la France dans le génocide de 1994 a remis vendredi après-midi son rapport de 500 pages au chef de l'Etat rwandais Paul Kagamé, a indiqué à l'AFP le président de cette commission, Jean de Dieu Mucyo.

"C'est une compilation de 500 pages qui contient divers témoignages recueillis sur la responsabilité du gouvernement français dans le génocide de 1994", a précisé M. Mucyo.

"Nous avons achevé la première tâche et nous allons attendre que le président de la République se prononce sur la véracité de cette enquête pour enfin la rendre publique", a-t-il ajouté, précisant que le président rwandais devrait faire part de ses observations à la commission d'ici un mois.

Cette commission était officiellement "chargée de rassembler les preuves de l'implication de la France dans le génocide" au Rwanda en 1994, qui a fait, selon les Nations unies, environ 800.000 morts, parmi la minorité tutsie et les Hutus modérés.

En octobre et en décembre 2006, la commission, composée d'historiens et de juristes, avait organisé à Kigali des auditions publiques de témoins, dont des militaires de l'ancienne armée rwandaise, mettant en cause la France.

En février, le ministère français de la Défense avait dénié toute légitimité et compétence à cette commission qui envisageait alors de venir enquêter en France.

Kigali a rompu fin novembre 2006 ses relations diplomatiques avec Paris après que le juge français Jean-Louis Bruguière eut réclamé des poursuites contre le président Kagamé pour sa "participation présumée" à l'attentat contre l'avion de l'ex-président rwandais Juvénal Habyarimana le 6 avril 1994, qui a précédé le déclenchement du génocide.

Les relations entre Paris et Kigali ont toujours été tendues depuis le génocide. La France est notamment accusée par l'actuel gouvernement rwandais, dirigé par les Tutsis, d'en avoir entraîné et armé les responsables avant les massacres, ce que la France nie.

Début août, le chef de la diplomatie française, Bernard Kouchner, s'était déclaré prêt à se rendre "au plus vite" au Rwanda, dès qu'"un certain nombre de choses seront aplanies".

Mais ce déplacement n'a pas pu se concrétiser jusqu'à présent

FPR UMURYANGO W'ABANYARWANDA




IJAMBO RYA NYAKUBAHWA PAUL KAGAME,

PEREZIDA WA REPUBULIKA Y'U RWANDA ,

KW'ISABUKURU YA CUMI NA KABIRI

YO KUBOHOZA IGIHUGU



Stade Amahoro, Itariki 04 Nyakanga 2006


Nyakubahwa Perezida wa Sena;

Nyakubahwa Perezida w'Umutwe w'Abadepite;

Nyakubahwa Minisitiri w'Intebe;

Nyakubahwa Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga:

Ba Nyakubahwa Baminisitiri;

Banyakubahwa Basenateri;

Banyakubahwa Badepite;

Banyakubahwa muhagarariye Ibihugu byanyu n'Imiryango Mpuzamahanga;

Banyakubahwa Bakuru b'Ingabo na Polisi by'Igihugu;

Banyakubahwa Bashyitsi bacu;

Banyarwanda, Banyarwandakazi.



Mbanje kubasuhuza mwese, mbifuriza umunsi mwiza.

Bibaye inshuro ya cumi na kabiri twizihiza isabukuru yo kubohoza Igihugu cyacu.

Uyu munsi twibuka ibintu byinshi bikubiye mu kwibohoza kw'Abanyarwanda, mu kurwanya politiki mbi, kugira ngo kwibohoza bishoboke mu Rwanda .

Kwibohoza ngira ngo dukwiriye kubiha kumvikana ku buryo busobanutse.

N'izi ntwari z'uyu munsi tumaze guha impeta, mu bikorwa byabo bagize, bakwiriye kutwibutsa ibikubiye mu kwibohoza, n'inshingano zabyo.

Bikwiriye kumvikana ko Abantu baharanira kwibohoza kubera impamvu zitandukanye.

Ariko igikubiye muri uku kwibohoza kigaragara, ni uko Abantu baba batishimiye uko bariho, cyangwa se uko bayoborwa.

Abantu baba batabona ibyo bakwiriye, uko bakwiriye kuba bariho, ndetse no kubuzwa agaciro cyangwa ubuzima bibakwiriye.

Icyo bivuze ni uko abayobozi muri poliki bakurikiza baba basa n'aho bashobora guha, cyangwa bakima, Abantu uburenganzira bwabo.

Kuyobora Abantu neza no kugira politiki nziza ntabwo ari ukubagirira ineza, si ukubaha ‘favour'.

Kuyoborwa neza na politiki nziza ni uburenganzira bwa buri muntu, ntawe uhitamo politiki nziza nk'ineza agiriye abandi.

Abantu kugezwaho ibyo bakwiriye ni ngombwa, ntawabishimirwa abikoze. Niba umuyobozi atanyereje umutungo w'Abaturage, kandi nyine umutungo wose uva mu maboko y'Abaturage, si ukuvuga ko aba abagiriye neza.

Kutica Abaturage, ntabwo ari ukubagirira neza. Nta politiki yica ibaho, habaho politiki yo gukiza. Ubuyobozi butagira nabi, budakenesha cyangwa se butica buba bukurikiza inshingano zabwo.

Abo twavuga ko bagize neza mu bikorwa ni nk'abangaba b'Intwari bamaze guhabwa impeta kubera ibyiza bakoze birenze, bitagaragaraga nk'aho ari ubushobozi bwabo.

Kwibohoza rero bituruka kuko Abantu baba baravukijwe uburenganzira bwabo. Biharanirwa kuko Abayobora politiki baba batageza ku Bantu ibyo bagomba.

Birumvikana ko kwibohoza bigira inzego nyinshi. Hari ukwibohoza biva ku rugamba, nk'ibyakozwe na bamwe mu ntwari zimaze kubona imidari.

Hari ariko n'urundi rwego rwo guhindura amatwara, Abantu bakavanaho icyababuzaga amahoro cyangwa amajyambere; bakavanaho icyabashyiragamo amacukubiri cyangwa icyabicaga, nka politiki ya jenoside, n'ibindi; bakavanaho ikibabuza ubuzima bubabereye.

Ni nayo mpamvu no kuri uyu munsi hashyizwe imbere ibikorwa bigaragaza imibereho myiza, amajyambere n'ubukungu; ibikorwa bigamije kwerekana ko Abantu bose bafite uruhare mu kwitezimbere.

Ibyo byose bigaragaza ko kwibohoza ari urugendo rurerure, ko ari ibintu bikomeza, bihoraho. Kwibohoza ni ibintu biva ku rwego rumwe bikajya ku rundi, bikava ku rubyiruko rukura rugahereza urundi.

Ibintu biranga ubwiza bw'ubuzima bw'Abantu, uko bukwiriye kuba bumeze, bigakomeza, bigahoraho, si ibintu bitangwa nk'ineza, ngo ushaka abe yabyimana: bikwiriye kuba umuco.

Kandi birumvikana ko umuco w'Abantu kugira ububasha bwo kwiha ibibakwiriye, kwiha imbarag zo kubigiramo uruhare bakabyigezaho, bigira iteka abatabyumva, cyangwa ababirwanya.

Ni yo mpamvu urugamba ruba rufite intego yo kugira ngo hahoreho Abantu biganje bumva ko Abanyagihugu bagomba kugira ubuzima bwiza, ko bagomba guhabwa agaciro no kugira uruhare mu byo bigezaho bibafiye akamaro.

Abagira nabi, abumva nabi bagashyigikira politiki mbi, ntibabe ari bo biganza, nk'uko byabaye mu bihe byashize twabonyemo itsembabwoko, itsembabanyarwanda.

Ibyabaye byatumye u Rwanda rubura amajyambere ngo ruterimbere, kuko rwabuze n'abarwo, bakabaye bayarugezaho.

Banyarwanda, Banyarwandakazi;

Kwibohoza bijyanye n'insanganyamatsiko y'uyu munsi nabyo bitugaragariza ko utibeshejeho, ugitunzwe n'abandi, aba ataribohoza.

Nta kwibohoza kuri mu guhora Abantu basabiriza, kuko izi ntambara zose zirimo izi ntwari zitandukanye twabonye, ni intambara zigamije guhindura ubuzima bw'Abanyarwanda. Ni intambara zifite gahunda, ziharanira guha Abanyarwanda agaciro, bakibeshaho ntibasabirize.

Uru rwego rw'izi ntwari n'ibikorwa byazo, ni ibitwereka ko no kubaho tudasabiriza bishoboka. Ntiwarwana urugamba ushobora gutakazamo ubuzima nk'urw'amasasu benshi batakajemo ubuzima, udafite icyo ugamije kugeraho.

Ntiwatsinda urwo rugamba rw'amasasu, warahanganye na za burende, indege, ingendo z'ibirometero ibihumbi, utarya ngo ubone amazi, udafite icyo ushaka kugeraho.

Kandi niba umuntu atsinze urwo rugamba, kuki urundi rwamunanira?

Kunanirana byashoboka ari uko Abantu barugiyemo batumva ikibatwaye ku rugamba. Cyangwa se byaterwa n'uko Abantu barangije urwego rumwe rw'urwo rugamba bakibagirwa ko hari urundi rwego rw'urwo rugamba rugomba kubakira kuri iyo ntango.

Uru rwego rwa kabiri kandi, buri Munyarwanda agomba kurugiramo uruhare, yaba ayobora cyangwa ayoborwa. Ni urwego rw'urugamba rushingira ku kubaka mu bitekerezo, mu mvugo no mu bikorwa, kandi rugamije guha buri Munyarwanda agaciro.

Uru rwego rw'urugamba rukwiriye kutwumvisha ko nta muntu dusaba kutugirira neza, ngo niba atatugiriye neza turimbuke. ‘Liberation' ntibamo gusaba ‘favour', kwibohoza ni uguharanira uburenganzira bwawe.

Ruswa, amacakubiri, ubwicanyi, n'ibindi nk'ibyo, kutatubamo ntawe twabisaba, ni twe tugomba kumenya akamaro kabyo, tukabyiha. Niba ibyo tubyumvise, ukwibohoza kwacu kuzashinga imizi.

Banyarwanda, Banyarwandakazi;

Ndagira ngo rero mbasabe ko uyu munsi wajya utwibutsa ibyo byose, ahubwo ukanatuviramo ibitekerezo n'imbaraga byiyongereye, ndetse na bishya.

Ibyo nitubyumva, ndemeza ko imikorere yacu izarushaho kuba myiza, bigatuma tuzirikana ko inshingano zacu zitarangiye itariki enye Nyakanga 1994. Tukamenya ko icyo gihe hariharangiye urwego rumwe rw'urugamba, ubu harakomeza urundi narwo rukomeye, ndetse rwanagira uburemere burenze ubw'urwa mbere.

Nagira ngo kandi nibutse ko kugira ngo tugere ku ngamba zacu, dukwiriye kuzirikana ibikorwa biteganya ejo hazazaDukwiriye kureba amasomo y'u Rwanda rw'ejo hahise, tugakora tureba u Rwanda rw'ejo hazaza.

Ibi biradusaba kureba abana b'u Rwanda, urubyiruko, kuko aribo Rwanda duhanze amaso.

Ikindi nakwibutsa ni ukureba inzego dukoreramo, kuko izi nzego zikwiriye kureba inyungu rusange. Dukwiriye kumenyere ko iyo umuntu umwe avuye ku mwananya runaka bidakwiriye guhagarika ubuzima.

Icya gatatu nakwibutsa, ni ukumenya kwitanga, no kureba imbere. Umuntu ntiyirebe ku giti cye, azirikana inyungu ze bwite, bikunze kugaragara cyane cyane mu Bayobozi.

Mu gusoza, ndagira ngo nongere gushimira mwese mwibutse uyu munsi mukawitabiura. Uyu munsi kandi wikubiyemo iminsi ibiri, kuko ari bwo twibuka ubwigenge twabonye itariki ndwi Nyakanga 1962.

Nkaba nsaba ngo dushimire Abanyarwanda bose, ingabo z'u Rwanda hamwe n'inshuti zacu. Ndasba kandi ko Abanyarwanda tuzirikana gukora tugakomeza gutezimbere agaciro twaharaniye. Iyo ni yo nshingano y'ibanze ikubiye mu zindi nshingano zo kwibohoza.

Murakoze, mugire umunsi mwiza n'amahoro y'Imana.